Ese Umuhungu Agukunda By’Ukuri? Dore Ibimenyetso Bihamye.
— Ibimenyetso 7 bikwereka urukundo nyarwo ndetse n’ubuhamya bwabayeho
![]() |
| Urukundo nyarwo rurangwa no kwita ku wundi, kumwumva no kumushyigikira mu rugendo rw’ubuzima. |
Kumenya niba umuhungu mukundana agukunda by’ukuri si ibintu byoroshye. Akenshi amagambo meza, imitoma n’impano bishobora kuyobya, ariko urukundo rw’ukuri rugaragarira mu bikorwa no mu myitwarire ye ya buri munsi.
Iyo uri mu rukundo, ntugomba kumva neza gusa ibyo umuntu akubwira, ahubwo ugomba no kwitonda ukareba niba ibyo avuga bihura n’ibyo akora.
Dore ibimenyetso 7 by’ingenzi byagufasha kumenya umuhungu ugukunda by’ukuri, twanavangiye ubuhamya bw’abantu banyuze muri izo nzira.
1. Aguha umwanya n’iyo yaba afite akazi kenshi.
Umuhungu ugukunda ntashobora kumara igihe kinini atakuvugishije. Yita ku buryo wumva umeze, ahora ashaka kumenya uko ijoro ryawe ryagenze cyangwa uko waramutse.
> “Nari ndwaye, telefoni yashizemo umuriro. Hashize amasaha abiri, ahita ansanga iwange. Yarambwiye ati: ‘Sinari buhumeke ntamenye uko umeze.’ Muri ako kanya nahise menya ko ankunda atabeshya.” — Claudine, 27 ans
2. Ibikorwa bye biravuga, amagambo akaza nyuma.
Urukundo nyarwo si amagambo gusa. Umuhungu ugukunda abigaragaza binyuze mu bikorwa: akwitaho, akagufasha, akanitanga igihe hari icyo ukeneye, n’iyo yaba nta bushobozi bwinshi afite.
> “Nari mfite ikibazo cyo kwishyura minerval. Sinigeze mubwira, ariko yabibonye ubwe aranyandikira ati: ‘Fungura iyo compte, ndagufasha uko nshoboye.’ Nahise menya ko ankunda atari amagambo gusa.” — Josiane, 24 ans
3. Aguha umudendezo ariko akagushyigikira.
Umuhungu ugukunda ntakubuza kuba wowe. Ahubwo aragushyigikira mu byo ukora, agushima iyo hari intambwe uteye, kandi ahora akwereka ko akwizeye.
> “Nashakaga gutangira YouTube Channel ariko nari mfite ubwoba. Yarambwiye ati: ‘Tangira. Niba ari téléphone igutera ikibazo, nzaguha iyanjye.’ Ni we mfatanya na we no gutunganya amafoto.” — Diane, 29 ans
4. Nta banga aguhisha kandi ahora avugisha ukuri.
Urukundo rw’ukuri rugendera ku kuri no ku kwizerana. Iyo umuhungu ahora aguhisha ibintu cyangwa ukabona adashaka ko umenya byinshi ku buzima bwe, ntibyaba ari urukundo rufite intego.
> “Yigeze kujya mu birori atabimbwiye. Nyuma yaje kumbwira ati: ‘Sinashakaga kukurakaza, ariko nta mpamvu yihariye nari mfite.’ Ukuntu yansobanuriye byose byanyeretse ko anshyira imbere mu kuri.”
5. Ashyira imbere uko wiyumva n’ibyo ukeneye.
Umuhungu ugukunda by’ukuri ahora yumva amarangamutima yawe. Iyo mufitanye ikibazo, ntiyihutira kugutonganya, ahubwo ahora ashaka ko twumvikana neza.
> “Hari igihe namubwiye ibintu bimubabaje. Yatekereje igihe kinini, hanyuma arambwira ati: ‘Ndashaka kumenya uko wiyumva mbere y’uko mvuga byinshi.’ Ibyo byanyeretse ko yumva agaciro kanjye.”
6. Ntakugenzura cyangwa ngo akugire nk’umutungo we.
Urukundo rufite intego rushingira ku bwisanzure n’icyizere. Iyo umuhungu ashaka ko ureka inshuti zawe, akakugenzura kuri telefoni cyangwa kuri social media, ntaba akugirira icyizere.
> “Yambwiye ati: ‘Ntugire icyo uhindura kuri wowe ngo unshimishe. Ndagukunda uko uri, kandi n’iyo uzakura, nzakomeza kukuba hafi.’ Ibyo byanyeretse ko anyubaha nk’umuntu wifitiye agaciro ke.”
7. Ashyira mu biganiro ahazaza hanyu nk’ingenzi.
Umuhungu ugukunda by’ukuri ahora agaragaza (atinyuka kugaragaza) inzozi ze n’ibiganiro birebana n’ubuzima bwanyu bw’ejo hazaza: uko muzabana, uko muzafashanya, n’ibyo muzageraho.
> “Yari afite amahirwe yo kwiga hanze. Yarambwiye ati: ‘Nifuza kujyana nawe. Ejo hacu ndifuza ko tuzahabana, si njye jyenyine.’ Nahise menya ko atari urukundo rw’uyu munsi gusa.”
Icyitonderwa:
Nubwo ibi bimenyetso bifasha kumenya urukundo nyarwo, ugomba no kugirira agaciro uko wumva umutima wawe. Ntiwishingikirize gusa ku bikorwa, ahubwo ujye wibaza:
Ese aranshimisha cyangwa arankandamiza?
Ese yita ku nzozi zanjye cyangwa arazizitira?
Ese ndi kuba njye cyangwa ndi kwihindura ngo anyemere?
Ijambo rya nyuma:
Umuhungu ugukunda by’ukuri ntabwo akuvunisha umutima n’amagambo adafite ishingiro. Ahubwo azagushyigikira, aguhe umwanya, akubwize ukuri, akwemere uko uri, kandi azubake nawe ejo hazaza.
Ese wigeze guhura n’umuntu wakwerekaga ko agukunda, ariko nyuma ukaza kubona ko atari urukundo nyakuri?
Cyangwa se hari ibimenyetso biri muri iyi nkuru wabonye mu rukundo rwawe?
Dusangize igitekerezo cyawe muri comments.
Wenda hari uwo byafasha, cyangwa bikaba intangiriro y'ikiganiro cyiza hagati y’abantu bifuza kumenya ukuri mu rukundo.
Izindi Nkuru Zijyanye:
Ibimenyetso by’Icyizere mu Rukundo: Uko Wamenya Ko Akugirira Icyizere.
Ibintu 7 Bikwereka Ko Umukobwa Agukunda By’Ukuri.
Ese Umuhungu Agukunda By’Ukuri? Dore Ibimenyetso Bihamye.

Comments
Post a Comment